00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yahishuye icyatumye ikuraho internet

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 October 2025 saa 10:44
Yasuwe :

Guverinoma ya Tanzania yatangaje ko yahisemo gukuraho internet mu gihugu hose mu gihe cy’imyigaragambyo kugira ngo abayirimo badashobora gukomeza gukwirakwiza ibikorwa byabo birimo n’urugomo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo, yabwiye BBC ko basanze abigaragambya batumanaho binyuze kuri internet bahitamo kuyifunga.

Ati “Iyo twayifunguraga yatezaga akavuyo mu matsinda mato mato y’abigaragambya bakoraga ibikorwa byo kwangiza. Inzira yabo y’ibanze yo gutumanaho yari internet.”

Ibi byatumye ibitangazamakuru bitandukanye bidashobora gukora. Nk’urugero The Citizen iheruka gushyiraho inkuru nshya ku wa 29 Ukwakira 2025 ubwo amatora yatangiraga.

Abajijwe niba amatora yo ku wa 29 Ukwakira 2025 yarakozwe mu mucyo mu gihe abantu batashoboraga gutumanaho, yavuze ko indorerezi zahawe uburyo bwihariye bwo gutumanaho n’inzego zitandukanye ku buryo nta kibazo zahuye na cyo.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ihamya ko abantu 10 bamaze kwicirwa muri iyi myigaragambyo, ishyaka CHADEMA ryo rigahamya ko abishwe babarirwa muri 800.

Minisitiri Mahmoud Thabit Kombo yavuze ko magingo aya bataramenya imibare y’abantu baguye muri iyi myigaragambyo cyangwa ibyangiritse ariko bagikusanya imibare mu bice bitandukanye by’igihugu.

Yavuze ko gahunda ya guma mu rugo yashyizweho itangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ikarangira saa Kumi n’Ebyiri za mugitondo.

Amatangazo yatanzwe mbere yasabye abakozi ba Leta n’abikorera gukorera mu rugo, ndetse uretse abafite gahunda zihutirwa abandi bakaguma mu rugo.

Abigaragambya muri Tanzania batumanagaho bakoresheje internet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages