Ibi bibaye nyuma y’uko TBS itangaje ko yatangiye gukora iperereza kuri iyo poudre ngo harebwe niba ibiyivugwaho ko irimo ibirungo byo mu bwoko bwa ‘talc’ bishobora gutera kanseri.
Ni iperereza ryakozwe mu byumweru bibiri rugenzura uko iyo poudre itava ku isoko ryo muri Tanzania.
Kuwa 4 Mata 2023 Uruganda rwa Johnson and Johnson rwatangaje ko ruteganya guhagarika ibicuruzwa byayo bikoranye talc muri Tanzania.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mata 2023 yatangaje ko yahagaritse itumizwa, ikwirakwiza n’icuruzwa rya Poudre y’abana ikorwa n’uru rugenda.
Iki kigo cyatangaje ko mu gihe cy’iperereza byagaragaye ko iyo poudre koko irimo talc kandi ko ikomeje gukwirakwira ku isoko.
Uruganda Johnson & Johnson rwari rwemeye guha Tanzania miliyari $8.9 ngo iby’icyo kirego birangire.
Si ubwa mbere uru ruganda rushinjwa gucuruza poudre irimo ibinyabutabire bya asbestos bivugwaho gutera kanseri y’imirerantanga.
Ntabwo uru ruganda rwigeze rwemeza niba ibyo rushinjwa aribyo ariko ubwoko bwa poudre izwi nka talc ishyirwa mu majwi, ntabwo bugicuruzwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Canada guhera mu 2020.
Hari ibirego by’abantu basaga 60 000 hirya no hino ku Isi basaba uru ruganda impozamarira ku ngaruka poudre yarwo yabagizeho.
Nubwo Johnson & Johnson yemera kwishyura impozamarira, ivuga ko bitavuze ko ibyo bashinjwa ari byo, ahubwo ari uburyo bwo gukemura ibibazo mu buryo bwihuse kugira ngo hakorwe ibindi by’ingirakamaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!