Kuva ku itariki 29 Nzeri kugeza ku wa 4 Ukwakira muri Tanzania habaye imyigaragambyo ahanini bitewe no kutishimira uburyo abatavuga rumwe n’ubutegetsi babujijwe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu.
Ni amatora yegukanywe na Samia Suluhu Hassan wari usanzwe uyobora icyo gihugu, gusa abasesenguzi muri politiki bagaragaza ko agiye kurwana urugamba rukomeye rwo gusubiza igihugu ku murongo mu ngeri zinyuranye.
Ikinyamakuru The Citizen cyatangaje ko Perezida wa Tanzania yafashe umwanzuro wo guhagarika ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge, ahubwo amafaranga byari kuzatwara akayerekeza mu gusana ibikorwaremezo byangiritse mu myigaragambyo.
Byatangajwe na Minisitiri w’Intebe wa Tanzania, Mwigulu Nchemba ku wa 24 Ugushyingo 2025 ubwo yari mu Karere ka Ubungo mu Mujyi wa Dar es Salaam ageza ijambo ku baturage nyuma yo kugenzura ibikorwa byo gusana umuhanda wa Kimara–Mbezi.
Ati “Ku itariki 9 Ukuboza 2025 nta birori biteganyijwe. Amafaranga yari kuzakoreshwa muri ibyo birori Perezida Samia yategetse ko yerekezwa mu gusana ibikorwaremezo byangiritse.”
Minisitiri w’Intebe Mwigulu yaboneyeho gusaba inzego zose bireba kwitegura mbere ko uwo munsi utakibaye, bagatangira kwererekeza amafaranga wari wagenewe muri ibyo bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!