00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yahagaritse ibikomoka ku buhinzi bituruka muri Afurika y’Epfo na Malawi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 24 April 2025 saa 10:48
Yasuwe :

Leta ya Tanzania yatangaje ko yahagaritse ibicuruzwa byose bikomoka ku buhinzi bituruka muri Afurika y’Epfo na Malawi, mu rwego rwo kwihimura kuko ibyo bihugu na byo biherutse gukumira bimwe mu bicuruzwa bituruka muri Tanzania.

Ku wa 23 Mata 2025 ni bwo Minisitiri w’ubuhinzi wa Tanzania, Hussein Bashe, yatangaje ko iki gihugu cyahagaritse ibicuruzwa by’ubuhinzi bikomoka muri Malawi na Afurika y’Epfo, agashimangira ko iki cyemezo kigamije kurengera inyungu z’abacuruzi b’imbere mu gihugu.

Yagize ati “Ibi ni ubucuruzi. Mu bucuruzi buri wese agomba kubahana. Dufashe iki cyemezo kugira ngo turengere inyungu zacu”.

Tanzania ifashe iki cyemezo nyuma y’igihe Afurika y’Epfo ihagaritse iyinjizwa ry’imineke ituruka muri Tanzania, naho Malawi ikaba iherutse gufata umwanzuro wo kubuza ifarini, umuceri, tangawizi, ibigori n’imineke byaturukaga muri iki gihugu.

Iki cyemezo cya Tanzania kiragira ingaruka zikomeye kuri Malawi kuko isanzwe ikoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kohereza hanze ibicuruzwa byayo. Kubura iyi nzira bishobora gutuma yiyambaza ibyambu byo muri Mozambique, byatuma igiciro cyo kohereza ibicuruzwa hanze kiyongera.

Ibi byose biri kuba mu gihe amakimbirane y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu yatangiye ubwo Malawi yafataga icyemezo cyo guhagarika bimwe mu bicuruzwa biva muri ibi bihugu hagamijwe kurengera abahinzi n’abacuruzi bo mu gihugu imbere.

Minisitiri w’ubucuruzi wa Malawi, Vitumbiko Mumba, yavuze ko icyo cyemezo cyari inzira yo gutegura isoko ry’imbere mu gihugu kugira ngo rihangane mbere yo kwakira ibicuruzwa by’amahanga.

Ibi ntabwo byakiriwe neza na Tanzania kuko Minisitiri Bashe yavuze ko ibyo Malawi yakoze byahutaje ubucuruzi bwa Tanzania, anabigaragaza nk’ibikorwa bibangamira ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Nubwo ikibazo gikomeje gukura, ibiganiro hagati y’impande zombi biracyariho, nk’uko Minisitiri Bashe yabitangaje. Yavuze ko igikorwa bakoze atari intambara y’ubucuruzi, ahubwo ko ari uburyo bwo kugaragaza ko Tanzania itagomba guhora yangwa ku isoko ry’abaturanyi.

Ati “Tanzania ntizemera gukomeza kubaho mu bucuruzi butangana, aho isoko ryacu rifunguka ariko iry’abandi rifunze”.

Tanzania yahagaritse ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi biva muri Malawi na Afurika y’Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .