Ku wa 23 Mata 2025 ni bwo Minisitiri w’ubuhinzi wa Tanzania, Hussein Bashe, yatangaje ko iki gihugu cyahagaritse ibicuruzwa by’ubuhinzi bikomoka muri Malawi na Afurika y’Epfo, agashimangira ko iki cyemezo kigamije kurengera inyungu z’abacuruzi b’imbere mu gihugu.
Yagize ati “Ibi ni ubucuruzi. Mu bucuruzi buri wese agomba kubahana. Dufashe iki cyemezo kugira ngo turengere inyungu zacu”.
Tanzania ifashe iki cyemezo nyuma y’igihe Afurika y’Epfo ihagaritse iyinjizwa ry’imineke ituruka muri Tanzania, naho Malawi ikaba iherutse gufata umwanzuro wo kubuza ifarini, umuceri, tangawizi, ibigori n’imineke byaturukaga muri iki gihugu.
Iki cyemezo cya Tanzania kiragira ingaruka zikomeye kuri Malawi kuko isanzwe ikoresha icyambu cya Dar es Salaam mu kohereza hanze ibicuruzwa byayo. Kubura iyi nzira bishobora gutuma yiyambaza ibyambu byo muri Mozambique, byatuma igiciro cyo kohereza ibicuruzwa hanze kiyongera.
Ibi byose biri kuba mu gihe amakimbirane y’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu yatangiye ubwo Malawi yafataga icyemezo cyo guhagarika bimwe mu bicuruzwa biva muri ibi bihugu hagamijwe kurengera abahinzi n’abacuruzi bo mu gihugu imbere.
Minisitiri w’ubucuruzi wa Malawi, Vitumbiko Mumba, yavuze ko icyo cyemezo cyari inzira yo gutegura isoko ry’imbere mu gihugu kugira ngo rihangane mbere yo kwakira ibicuruzwa by’amahanga.
Ibi ntabwo byakiriwe neza na Tanzania kuko Minisitiri Bashe yavuze ko ibyo Malawi yakoze byahutaje ubucuruzi bwa Tanzania, anabigaragaza nk’ibikorwa bibangamira ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Nubwo ikibazo gikomeje gukura, ibiganiro hagati y’impande zombi biracyariho, nk’uko Minisitiri Bashe yabitangaje. Yavuze ko igikorwa bakoze atari intambara y’ubucuruzi, ahubwo ko ari uburyo bwo kugaragaza ko Tanzania itagomba guhora yangwa ku isoko ry’abaturanyi.
Ati “Tanzania ntizemera gukomeza kubaho mu bucuruzi butangana, aho isoko ryacu rifunguka ariko iry’abandi rifunze”.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!