00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yafunze X yahoze ari Twitter

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 June 2025 saa 07:53
Yasuwe :

Tanzania yafunze urubuga rwa X iyishinja ko igaragaraho amakuru ajyanye n’ibiyobyabwenge hamwe n’ubusambanyi, nyuma y’ibyumweru bibiri konti za Leta zinjiwemo n’abagizi ba nabi.

Umwaka ushize, X yari yatangaje ko itazongera gukumira amashusho ajyanye n’imibonano mpuzabitsina mu gihe cyose abayagaragaramo bayafashe babyumvikanyeho.

Minisitiri ushinzwe Itangazamakuru muri Tanzania, Jerry Silaa, yabwiye televiziyo y’igihugu ko ibyo bikorwa “binyuranyije n’amategeko yacu.”

Yavuze ko ubu uru rubuga rugaragaraho “ubusambanyi n’ubutinganyi, byose binyuranyije n’amategeko y’igihugu cyacu, umuco, imigenzo n’amahame tugenderaho.”

X yafunzwe muri Tanzania

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages