00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yafunze ikindi kinyamakuru igishinja gutangaza inkuru z’ibinyoma

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 October 2017 saa 09:25
Yasuwe :

Guverinoma ya Tanzania yahagaritse ikinyamakuru cyitwa ‘Tanzania Daima’ cyandika mu rurimi rw’Igiswahili, mu gihe cy’iminsi 90, ivuga ko cyandika amakuru y’ibinyoma, kidafitiye gihamya.

Daily Nation yatangaje ko itangazo ryo guhagarika iki kinyamakuru ryatanzwe n’umuvugizi akaba n’umuyobozi mukuru ufite mu nshingano itangazamakuru muri Leta ya Tanzania, Dr. Hassan Abbasi, abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, ati “Guverinoma yahagaritse ikinyamakuru ‘Tanzania Daima’ kubera gukomeza gutangaza amakuru y’ibinyoma.”Ni ubutumwa bwahise buhabwa agashami gafite inshingano zo kugenzura itangazamakuru.

Amwe muri ayo makuru gishinjwa gutangaza y’ibinyoma, harimo inkuru cyasohoye muri nimero y’ikinyamakuru yo kuwa Gatandatu, yavugaga ko 67% by’abanya-Tanzania bafata imiti yo mu bwoko bwa ARVS (anti-retroviral drugs) igabanya ikwirakwiza rya Virus ya SIDA.

Umwanditsi mukuru w’agategenyo w’iki kinyakamakuru, Martin Malera, yabwiye ikinyamakuru kitwa The Citizen ko yakiriye itangazo rya Guverinoma risaba gufunga, ati “Twakiriye ibaruwa saa 3:36 (z’ejo), itumenyesha uwo mwanzuro.”

Tanzania Daima kibaye ikinyamakuru cya kane gihagaritse na Leta ya Tanzania muri uyu mwaka nyuma y’ikindi cyigenga cyitwa, Mwanahalisi, cyafunzwe mu gihe cy’imyaka ibiri gishinjwa gutuka Perezida Magufuli n’izindi radiyo ebyiri zigenga (Radio 5 ikorera mu Mujyi wa Arusha na Magic FM ikorera i Dar es salaam) zashinjwaga kubiba urwango mu baturage ndetse no gusebya Umukuru w’Igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages