Aba Banya-Kenya barekuwe ku wa 7 Mutarama 2026, nyuma y’umunsi umwe bafatiwe mu gace ka Horohoro muri Tanzania, barenze umupaka.
Mu kwiregura, aba bapolisi bakorera kuri sitasiyo ya polisi ya Tononoka muri Kenya, bavuze ko bakurikiranye umuntu wari umaze gukorera icyaha muri Kenya bisanga barenze umupaka.
Bahise bafatwa na Polisi ya Tanzania ibashinja kwinjira ku butaka bwayo binyuranyije n’amategeko ndetse bafite intwaro.
Nyuma y’ibiganiro byahuje impande zombi, ku wa 7 Mutarama, Tanzania yarekuye aba Banya-Kenya, gusa igumana imodoka n’imbunda zabo mu gihe iperereza rikomeje.
Uretse aba bapolisi, hari hafashwe abandi bantu batatu barimo umushoferi w’ikigo cya leta wari ubatwaye, umukoresha we, ndetse n’umugore w’uyu mukoresha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!