Uyu mwana wigaga mu mwaka wa kabiri w’amashuri abanza ku Ishuri Ribanza rya Jiungeni, akaba ari n’imfura mu muryango, yari yarakuwe mu ishuri n’abo mu muryango we kugira ngo ashyingirwe. Ingano y’inkwano yatanzwe ntiramenyekana.
Komiseri w’Akarere ka Same, Kasilda Mgeni, yavuze ko abayobozi batangiye iperereza nyuma yo kubona amakuru avuga ko uyu mwana yari amaze igihe kinini atajya ku ishuri.
Iperereza ryagejeje inzego z’ubuyobozi aho yari acumbikiwe, zisanga abana babiri, uyu w’imyaka 10 n’umusore w’imyaka 20, babana nk’umugabo n’umugore.
Bombi bahise bafatwa kugira ngo ikibazo gikurikiranwe.
Kasilda yamaganye iki gikorwa, avuga ko ari ukurenga ku burenganzira bw’umwana.
Ati “Guverinoma iramagana byimazeyo iki gikorwa kinyuranyije n’amategeko cyakozwe n’abo mu muryango, bashyingira umwana w’imyaka 10, bakamwambura uburenganzira bwe bw’ibanze, harimo uburezi no kuba ahantu hatekanye.”
Yongeyeho ko abakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa bakiri mu maboko ya polisi, bategereje ko bakurikiranwa n’amategeko. Yasabye abaturage gutanga amakuru ku bikorwa nk’ibi bibera mu miryango yabo.
Ati “Ndashishikariza abaturage ba Same gukomeza gutanga amakuru mu ibanga ku bikorwa nk’ibi bya kinyamaswa bibera mu miryango yacu.”
Umujyanama w’Umurenge wa Ruvu, Yaigongo Mrutu, na we yemeje ko polisi yataye muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri iki kibazo kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.
Ati “Babanaga nk’umugabo n’umugore ahantu hitaruye. Ni ibintu biteye ubwoba cyane mu muryango wacu w’aborozi. Umwana w’imyaka 10 ni muto cyane ku buryo adakwiye gushyingirwa.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!