Depite Jackline Ngonyani yabitangaje kuri uyu wa Kane mu Nteko Ishinga Amategeko, avuga ko umudepite uzagaragara ko atabikoze ahita ajya kwisiramuza.
Mu 2008, nibwo abayobozi bakuru bagaragaje ubushake bwo kwisiramuza bagira ngo bashishikarize abagabo bo muri iki gihugu kubyitabira.
Icyifuzo cya Depite Ngonyani ariko nticyakiriwe kimwe na bagenzi be b’abagabo kuko uwitwa Joseph Kasheku wahise avuga ko icyo gihe nabwo bititabiriwe.
Yagize ati “Abagore basiramuye na bo bakwirakwiza agakoko gatera Sida [….] rero niba mugiye kugenzura niba abagabo , mugomba no kugenzura abagore mukareba niba barikatishije.”
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima OMS, rivuga ko kwisiramuza ku bagabo bigabanya ibyago byo kwandura virusi itera Sida ku kigero cya 60%.



















TANGA IGITEKEREZO