Ubushinjacyaha bwasoje ikirego cyabwo ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2026, bubwira Urukiko Rukuru ko ibimenyetso bwatanze bihagije kugira ngo bugaragaze ko hari urubanza Lissu agomba kwisobanuraho.
Lissu akurikiranyweho icyaha kimwe cyo kugambanira igihugu hashingiwe ku ngingo ya 39(2)(d) y’Igitabo cy’Amategeko Ahana, gishingiye ku magambo bivugwa ko yavuze agamije kubuza Amatora Rusange ya 2025 kuba.
Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 3 Mata 2025 i Dar es Salaam, Lissu, ufite ubwenegihugu bwa Tanzania, yashishikarije abaturage kubuza ayo matora kuba, binyuze mu kuvuga no gutangaza amagambo yari agamije gushyira igitutu ku muyobozi mukuru w’igihugu.
Mu magambo ubushinjacyaha bwifashishije, Lissu bivugwa ko yagize ati “Nibavuga ko iyi myumvire ari ukwigomeka, ni byo... kuko tuvuga ko tuzahagarika amatora, tuzakangurira abantu kwigomeka, ni ko impinduka zizanwa... rero tugiye guteza ibibazo... by’umwihariko, rwose tugiye guhungabanya aya matora...”
Urubanza ruburanishwa mu Rukiko Rukuru, Ishami rya Dar es Salaam, imbere y’inteko y’abacamanza batatu iyobowe n’Umucamanza Dunstan Ndunguru, afatanyije na James Karayemaha na Ferdinand Kiwonde.
Ubwo urubanza rwakomezaga ku wa Mbere, Umushinjacyaha wa Leta Ajuaye Nzegeli yavuze ko nyuma yo gusuzuma ibimenyetso byatanzwe n’abatangabuhamya bari basigaye, basanze ibimenyetso bihari bihagije.
Ati “Bityo turamenyesha uru rukiko ko ubushinjacyaha busoje ikirego cyabwo nyuma yo kumva abatangabuhamya 17.”
Nyuma y’uko ubushinjacyaha busoje gutanga ibimenyetso, urubanza rwinjiye mu cyiciro cya kabiri, aho impande zigaragaza ingingo zigamije kwerekana ko ibimenyetso byatanzwe bihagije kugira ngo uregwa atangire kwiregura.
Lissu yatangiye gusobanura ingingo zigamije kwemeza urukiko ko ubushinjacyaha butagaragaje ibimenyetso bihagije byatuma asabwa kwiregura. Ubushinjacyaha na bwo buzahabwa umwanya wo gusubiza, bugaragaza ko bwatanze ibimenyetso bihagije, mbere y’uko urukiko rufata icyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!