Ubwo iki gitero cyabaga, Mollel yari mu mahugurwa y’ubuhinzi muri Israel mu gace ka Kibbutz Nahal Oz.
Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tanzania ryemeje ko umurambo washyikirijwe Israel uvuye muri Gaza ari uwa Joshua Mollel.
Riti “Guverinoma ya Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania ibinyujije muri Ambasade yayo iri i Tel Aviv, iri gukorana n’inzego za Israel kugira ngo umurambo wa nyakwigendera ushyingurwe mu gihugu mu cyubahiro gikwiye.”
“Ibyavuye mu iperereza byemeje ko umurambo ari uw’uwacu. Ibi byazanye ihumure ku muryango n’abaturage bose.”
Mollel yari amaze iminsi 19 gusa muri Israel ubwo icyo gitero cyabaga. Se w’uyu musore yabwiwe ko umuhungu we yitabye Imana ku wa 13 Ukuboza 2023, nyuma y’igihe kirekire yari amaze yaraburiwe irengero.
Uwo musore yari umwe mu Banya-Tanzania babiri baguye muri ibyo bitero, mu gihe abandi 36 bashoboye kurokoka.
Kugeza ubu, umurambo wa Mollel nturagera muri Tanzania, ariko inzego zombi zemeje ko ibiganiro biri kugera ku musozo kugira ngo ushyingurwe mu gihugu mu cyubahiro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!