Iki cyemezo cyo kureka ibi bihugu bigakurikirana aya matora cyafashwe nyuma y’uko ambasade zabyo zari zatanze icyifuzo cyo kuyakurikirana kugira ngo hazagenzurwe ko azaba mu mucyo koko. Amazina y’ibihugu bizatanga indorerezi ntibiratangazwa.
Igihugu giheruka kwemererwa kuzoherereza indorerezi muri Tanzania ngo zizakurikirane aya matora azaba ku wa 28 Ukwakira, ni Leta Zunze Ubumwe Za Amerika nk’uko byatangajwe na Ambasaderi wazo muri iki gihugu, Dr Donald Wright ku wa 17 Ukwakira 2020.
Uretse Amerika n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, EAC, na wo uherutse gutangaza ko uzoherereza muri iki gihugu indorerezi zizareba uko amatora azagenda nyuma zikazashyikiriza raporo Komisiyo y’Amatora muri Tanzania.
Izi ndorerezi za EAC biteganyijwe ko zizagera muri Tanzania ku wa 23 Ukwakira 2020, habura iminsi mike ngo amatora abe. Itsinda ry’indorerezi za EAC rizaba riyobowe n’uwahoze ari Perezida w’u Burundi, Sylvestre Ntibantunganya, aho zizaba zifite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’amatora haba mbere yayo mu gihe azaba ari kuba na nyuma yayo ubwo hazaba habarurwa amajwi.
Muri aya matora biteganyijwe ko Perezida John Pombe Magufuli uri ku butegetsi akaba n’umukandida w’Ishyaka riharanira Impinduka, Chama Cha Mapinduzi (CCM) azaba ahanganye n’abandi bakandida 14.
Komisiyo ishinzwe Amatora muri Tanzania iherutse gutangaza ko muri miliyoni 59 bayituye, abazatora babarirwa muri miliyoni 29.2.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!