00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Hatashywe ikiraro cya mbere kirekire muri EAC

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 19 June 2025 saa 11:00
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan kuri uyu wa Kane tariki ya 19 Kamena 2025, yafunguye ku mugaragaro ikiraro cyitiriwe nyakwigendera Dr. John Pombe Magufuli wayoboye icyo gihugu.

Ni ikiraro gihuza uduce twa Kigongo na Busisi mu Ntara ya Mwanza, gifite uburebure bw’ibilometero bitatu.

Ikinyamakuru The Citizens cyatangaje ko mu bitabiriye uyu muhango harimo Janet Magufuli, umugore wa Dr. Magufuli.

Imirimo yo kubaka iki kiraro yatangijwe mu gihe cy’ubuyobozi bwa Dr. Magufuli.

Ubwo yitabaga Imana ku itariki ya 17 Werurwe 2021, ibikorwa by’uyu mushinga byari bimaze kugera ku kigero cya 24,6%.

Perezida Samia, wasimbuye Magufuli, ni we wakurikiranye uyu mushinga kugeza ugeze ku musozo.

Hafunguwe ikiraro gihuza agace ka Kigongo mu Ntara ya Mwanza na Busisi muri Geita
Perezida Samia Suluhu yafunguye ku mugaragaro ikiraro cyitiriwe Dr. John Pombe Magufuli
Ni umuhango witabiriwe n'abarimo Janet Magufuli, umugore wa Dr. Magufuli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .