Uyu mugabo witwa Hamad Othman Mwalimu w’imyaka 35, yishwe ku mugoroba wo ku wa 10 Mata 2026 mu gace ka Kinyikani Shehia, nyuma yo gushinjwa n’agatsiko k’abantu ko yakoze ku mugabo akamutera ikibazo cy’uko imyanya ndangagitsina ye yaburiwe irengero.
Amakuru yatangajwe n’umuyobozi wa Polisi yo muri aka gace agaragaza ko aba bantu bafashe icyemezo cyo kwihanira uwo mugabo nyuma yo kwizera ayo makuru adafite gihamya, aho bakekaga ko gukora ku muntu bishobora gutuma abura igitsina.
Polisi yavuze ko uyu mugabo yishwe nyuma yo gukekwaho ko yakoze ku rutugu rw’uwitwa Makame Abdalla Suleiman, ubugabo bwe bukaburirwa irengero.
Polisi yavuze ko ibyo bihuha nta shingiro bifite, isaba abaturage kwirinda gukurikira amakuru atizewe ashobora guteza urugomo. Yanaboneyeho gusaba abantu kujya batanga amakuru ku nzego z’umutekano aho kwihanira.
Polisi yatangaje ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane neza uruhare rwa buri wese muri iki cyaha, kandi abakekwa bose bakaba bazagezwa imbere y’ubutabera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!