Lissu uri kuburana ku byaha byo gushaka kubangamira amatora ya Perezida, Abadepite n’Abajyanama yo mu 2025, yavuze ko amagambo aregwa atagomba gusobanurwa ijambo ku rindi ahubwo ko agomba kurebwa mu kiganiro cyose yakoze.
Ubushinjacyaha bumushinja ko ku wa 3 Mata 2025, ubwo yari mu nama ya CHADEMA i Dar es Salaam, yahamagariye abaturage kubuza amatora kuba, ibintu bwavuze ko byari bigamije guteza imvururu no gushyira igitutu ku buyobozi bw’igihugu.
Ariko Lissu we avuga ko amagambo ye yerekezaga ku guharanira amavugurura y’amatora n’Itegeko Nshinga, atari ugushaka guhirika ubutegetsi cyangwa gukora ibikorwa by’ubugambanyi.
Mu rukiko yagize ati “Sinigeze mpakana ayo magambo. Ni amagambo yanjye. Ariko niba mushaka kuyumva neza, mugomba kumva ijambo ryose uko ryakabaye.”
Ubwunganizi bwe bwagaragaje ko ubushinjacyaha bwibanze ku bice bike by’ijambo rye, bukirengagiza ibindi bice bisobanura icyo yashakaga kuvuga. Lissu yavuze ko ibimenyetso nyamukuru byari bikwiye kuba amashusho y’ijambo rye ryose, aho gufata interuro nke gusa.
Yongeyeho ko abatangabuhamya benshi b’ubushinjacyaha batari bahari igihe yavugaga iryo jambo, bityo ko ubuhamya bwabo bushingiye ku byo bumvise cyangwa babonye nyuma.
Urukiko Rukuru muri Tanzania rwemeje ko Lissu afite urubanza rwo kwiregura nyuma yo gusanga ubushinjacyaha bwatanze ibimenyetso bihagije kugira ngo akomeza kuburana, ariko iki cyemezo ntigisobanuye ko yahamwe n’icyaha.
Lissu akomeza gutsimbarara ko urubanza aregwamo rushingiye ku gusobanura nabi amagambo ye no kumubuza uburenganzira bwo kunenga imiyoborere n’imigendekere y’amatora.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!