Uwo munyeshuri witabye Imana yitwa Peter Marire, w’imyaka 23. Yigaga amasomo y’Ubugenge, Ubutabire n’Imibare (PCM).
Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Mara, Pius Lutumo, yemeje ko Polisi n’abaganga bari gukora iperereza kugira ngo hamenyekane neza icyateye urupfu rw’uwo munyeshuri.
Yavuze ko abarimu batandatu bafashwe kandi ko iperereza rikomeje. Yasabye abanyeshuri ndetse n’abaturage muri rusange gukomeza gutuza mu gihe inzego zibishinzwe zishakisha ukuri ku byabaye.
Amakuru aturuka ku ishuri avuga ko Peter Marire yari mu banyeshuri batabonye amanota meza mu kizamini, maze bahabwa igihano cyo gukubitwa.
Amakuru yatanzwe n’umwe mu bantu bazi ibyabaye avuga ko abarimu bigishaga amasomo yihariye babanje guhana abanyeshuri batsinzwe, nyuma abandi barimu na bo bakaza kubigiramo uruhare.
Bivugwa ko mu gihe cyo guhanwa, Marire yasabye ko bamureka akaruhuka kuko yumvaga atameze neza, ariko icyifuzo cye nticyitabwaho. Nyuma yaje kugwa hasi agira ikibazo cyo guta ubwenge.
Abanyeshuri bagenzi be basabwe kumujyana aho bararaga, ariko ubuzima bwe bukomeza kumera nabi. Nyuma bamujyanye mu Bitaro bya Bunda, biri hafi y’ishuri, ari na ho yaje kugwa.
Umuryango wa Marire wabwiwe ibyabaye ku wa 19 Kanama 2026, ubwo wamenyeshwaga ko uwo musore yajyanywe mu bitaro nyuma yo gukubitwa n’abarimu bakekwaho uruhare muri iki kibazo. Se, Everest Marire, yavuze ko we n’abandi bo mu muryango bavuye i Musoma bajya i Bunda, ariko bageze mu bitaro basanga umwana we arembye cyane ndetse biteguraga kumwohereza ahandi.
Umurambo wa Peter Marire wajyanywe i Musoma gukorerwa isuzuma rya nyuma mu gihe umuryango we utegereje ibisubizo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!