00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania: Abapfumu 200 batawe muri yombi bazira kwica ba nyamweru

Yanditswe na

Biyomwungeri Cyprien

Kuya 12 March 2015 saa 08:14
Yasuwe :

Abapfumu n’abaganga ba gakondo basaga 200 batawe muri yombi mu mukwabo wo guhiga abica ba nyamweru bakanaca bimwe mu bice by’imibiri yabo.

Ubu bwicanyi bukururwa na bamwe mu bavuzi gakondo bafite imyemerere ya gipagani, aho baba bazi ko ibice by’umubiri wa nyamweru byifitemo ubushobozi bwo gutanga ubukire n’amahirwe.

Perezida wa Tanzaniya Jakaya Kikwete yavuze ko kwica banyamweru ari umuzimu ukomeje guhesha isura mbi igihugu cye.

Umuryango w’Abibumbye uravuga ko hafi ba nyamweru 80 bamaze kwicwa kuva mu mwaka wa 2000.

Guverinoma ikaba yarahagaritse abapfumu n’abaganga gakondo muri Mutarama uyu mwaka, nka kimwe mu bimenyetso by’imbaraga yashyize mu kurwanya uku guhigwa kwa ba nyamweru.

Mu cyumweru gishize abandi bapfumu 32 bari bafashwe. Umuryango utabara imbabare (Croix rouge) uvuga ko ibice by’umubiri wa nyamweru bigurwa hagati y’ibihumbi 75 na 50 by’amadorali.

Umuvuguizi wa polisi ya Tanzania Advera Bulimba, aravuga ko bamaze guta muri yombi abapfumu n’abaganga gakondo badafite uruhushya rwo gukora uwo mwuga bangana na 225, bakaba barafatanywe ibice by’ibisimba bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages