Iyi nkongi ngo yibasiye amacumbi y’iri shuli rya Byamungu English Medium Primary School mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Nzeri, abatabara bagerageza kuzimya ariko ntibyagira icyo bitanga.
Umuyobozi w’Akarere ka Kyerwa, Rashid Mwaimu, yabwiye BBC ko imibiri y’aba bana yahiye ku buryo batabashije kubamenya, bikaba biteganyijwe ko hazakorwa ikizamini cya DNA kugira ngo hamenyekane imyirondoro yabo n’imiryango yabo ibone uko ibashyingura.
Uretse aba banyeshuri 10 bapfuye hari n’abandi barindwi bakomeretse bikomeye ubu bo bakaba bari kwitabwaho n’abaganga.
Nyuma y’iyi nsanganya ubuyobozi bwo muri aka gace bwahise busaba ababyeyi kuza gutwara abana bigaga bacumbikiwe.
Kugeza ubu Polisi yo muri Tanzania yahise itangira iperereza ngo imenye impamvu yateye iyi nkongi.
Si ubwa mbere muri Tanzania inkongi z’umuriro zibasira ikigo cy’ishuri abana bakahasiga ubuzima dore ko no muri Nyakanga abandi banyeshuri batatu bari baherutse gupfa nabo bahiriye mu macumbi yabo nyuma y’inkongi yibasiye Ilala Islamic Secondary school muri Dar es Salaam.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!