00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani igiye kwakira ibirindiro by’Ingabo z’u Burusiya zirwanira mu mazi

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 13 February 2025 saa 01:06
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Sudani, Ali Youssef Ahmed Al-Sharif, yatangaje ko Sudani n’u Burusiya byemeranyije kuri gahunda y’uko u Burusiya bwubaka ikigo cy’ingabo zirwanira mu mazi ku gice cy’inkombe cya Sudani, kizajya giparikwaho ubwato bw’intambara bw’u Burusiya bukanahakorerwa mu gihe bwagize ikibazo.

Yabitangaje ku wa 12 Gashyantare 2025, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye mu Murwa Mukuru w’u Burusiya, i Moscow ari kumwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov.

Ibiro Ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, byatangaje ko impande zombi zumvikanye kuri iyi gahunda bwa mbere mu Ukuboza 2020.

Biteganyijwe ko ikigo kizubakwa kizajya gifasha mu gusana no kongerera imbaraga ubwato bw’ingabo z’u Burusiya. Iki kigo kizakira abasirikare bari hagati ya 300 na 400, kizajya kandi cyakira ubwato butarenze bune icya rimwe.

Nyuma y’ikiganiro, Lavrov yongeye gushimangira ko u Burusiya bushyigikiye ko imirwano muri Sudani ihagarara vuba, hakabaho ibiganiro bihuriweho hagati y’ingabo za leta ya Sudani n’umutwe witwaje intwaro wa RSF kandi bikaba amahanga atabyivanzemo.

Yavuze ko nubwo hari ibihano iki gihugu cyafatiwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi, u Burusiya bwakomeje gushimangira ubufatanye n’ibihugu by’Afurika.

Yagize ati “Turashaka gukomeza ubufatanye bwacu butanga umusaruro hagati yacu na Afurika n’ahandi, nubwo hari ibikorwa bibi n’ibihano bibogamye by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.”

Sudani iteganya gusinyana amasezerano n’ibigo by’u Burusiya ku mishinga y’inganda, ubucuruzi n’ubucukuzi bwa peteroli, by’umwihariko mu mariba 20 ya peteroli ari mu bice bitarimo intambara.

Ni mu gihe sosiyete zo mu Burusiya zicukura peteroli na gaz zirimo Rosneft na Gazprom zahawe uduce 22 two gucukuramo.

Sudani ibona aya masezerano nk’amahirwe yo gushimangira umutekano wayo no kuzahura ubukungu bwashegeshwe n’intambara.

Sudani yemereye u Burusiya kubaka ikigo cy’ingabo zirwanira mu mazi ku nkombe z'inyanja itukura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .