Umuyobozi w’Ingabo ziteguye gutabara aho rukomeye muri Sudani, Lt-Gen Mohamed Hamdan Daglo, yavuze ko bafunze umupaka wo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bagamije kurengera umutekano w’igihugu.
Hatangajwe ko hahise hoherezwa ingabo zidasanzwe zigomba gucunga umutekano kuri uwo mupaka, nkuko The East African yabitangaje.
Centrafrique imaze igihe mu bibazo by’umutekano muke byatangiye mu Ukuboza 2020 ubwo imitwe yitwaje intwaro yagabaga ibitero bitandukanye bigamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Faustin Touadéra.
Ingabo za Leta zibifashijwemo n’iz’ibihugu by’inshuti birimo n’u Rwanda zabashije gutsintsura izo nyeshyamba, icyakora mu bice bimwe na bimwe by’icyaro inyeshyamba ziracyahafite ibirindiro.
Mu mezi ashize, inyeshyamba zadukanye uburyo bushya bwo gutega ibisasu mu mihanda ingabo za Leta zinyuramo zije kugaba ibitero mu rwego rwo kuzitinza no kuzica intege.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!