Iki kibazo ni cyo cyari gisigaye ari inzitizi ikomeye ku kugera ku mahoro arambye kuva muri Gashyantare uyu mwaka hasinywa amasezerano yo gushyiraho leta imwe.
Prezida Salva Kiir n’uwahoze amurwanya, Riek Machar, ubu ni Visi Perezida wa Mbere, bari barananiranye kumvikana ku kugabana leta cyane cyane izicukurwamo peteroli.
Kuri uyu wa Gatatu, mu itangazo ryasohowe na Minisitiri muri Perezidansi, Nhial Deng Nhial yavuze ko uruhande rwa Kiir ruzagena abayobora leta esheshatu zirimo izikize kuri peteroli nka Unity State na Central Equatoria, zinabarizwamo umurwa mukuru, Juba.
Uruhande rwa Machar, ruzashyiraho abayobora leta eshatu zirimo izicukurwamo peteroli nyinshi nka; Upper Nile state, mu gihe urundi ruhande rwa gatatu mu masezerano rwa South Sudan Opposition Alliance, ruzayobora leta ya Jonglei.



















TANGA IGITEKEREZO