00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Ubushyuhe budasanzwe bwatumye amashuri afungwa

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 24 February 2025 saa 10:04
Yasuwe :

Sudani y’Epfo yafashe umwanzuro wo gufunga amashuri mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma y’ubushyuhe bukabije muri iki gihugu buri kugira ingaruka ku buzima bw’abanyeshuri.

Minisitiri Wungirije muri Minisiteri y’Uburezi, Martin Tako Moi, yavuze ko bafashe umwanzuro wo kuba bafunze amashuri kuko buri munsi abanyeshuri 12 bagira ibibazo by’ubuzima mu Mujyi wa Juba kubera ubushyuhe bukabije.

Minisitiri w’Ibidukikije muri Sudani y’Epfo, Josephine Napwon Cosmos, yabwiye abaturage kuguma mu nzu zabo nyuma y’uko byitezwe ko ubushyuhe bushobora kuzamuka bukagera kuri dogere celsius 42.

Abakozi ba leta nabo basabwe gukora mu byiciro. Bikekwa ko amashuri azasubukurwa muri Mata, ubwo ubushyuhe buzaba bugabanutse.

Abraham Kuol Nyuon, Umuyobozi muri Kaminuza ya Juba, yabwiye Associated Press ko ingengabihe y’amashuri igomba kuba ishingiye ku mihindagurikire y’ikirere muri leta 10 zose zigize igihugu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu muri Sudan y’Epfo, Integrity South Sudan, washinje guverinoma kutagira gahunda ihamye yo guhanana n’ibibazo bituruka ku mihindagurikire y’ibihe, uvuga ko gufunga amashuri mu gihe cy’ubushyuhe bigaragaza ko uburezi bw’abana ba Sudani y’Epfo butabaraje ishinga.

Ni ubwa Kabiri muri iki gihugu amashuri afunzwe kubera ibibazo bishingiye ku mihindagurukire y’ibihe birimo imyuzure iba mu gihe cy’imvura n’ubushyuhe budasanzwe buba mu gihe cy’impeshyi.

Amashuri yafunzwe bitewe n'ubushyuhe budasanzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .