00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Perezida yasheshe Guverinoma y’inzibacyuho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 September 2026 saa 10:28
Yasuwe :

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yasheshe Guverinoma y’inzibacyuho habura amezi atatu ngo habe amatora ya mbere kuva Sudani y’Epfo ibonye ubwigenge mu 2011.

Iki cyemezo cyafashwe mu gihe igihugu cyasubitse amatora inshuro ebyiri ndetse kikongera igihe cya Guverinoma y’inzibacyuho inshuro nyinshi.

Mu itegeko ryavuguruwe ryashyizweho umukono ku wa Mbere, Perezida Kiir yakuyeho abungirije batanu ndetse anasesa Inteko Ishinga Amategeko, haba ku rwego rw’igihugu ndetse no mu nzego z’ibanze. Iki cyemezo gisize inzego z’ubuyobozi zitegereje gahunda nshya mu gihe igihugu cyitegura amatora ateganyijwe mu Ukuboza 2026.

Salva Kiir azakomeza kuyobora igihugu afite ububasha buteganywa n’Itegeko Nshinga kugeza igihe Perezida uzatorwa azarahirira inshingano. Yongeye kandi gushyiraho bamwe mu bayobozi muri guverinoma n’intara kugira ngo bakomeze imirimo mu gihe cy’inzibacyuho kugeza ku itariki y’amatora.

Salva Kiir ni we uzahagararira Ishyaka rye, Sudan People’s Liberation Movement (SPLM), mu matora ateganyijwe mu Ukuboza. Kugeza ubu, nta mukandida ukomeye wari watangaza ko azahangana na we.

Umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Riek Machar, wari wagizwe Visi Perezida mu masezerano y’amahoro yo mu 2018 agamije kurangiza intambara yamaze imyaka itanu hagati y’impande zombi, yahagaritswe ku mirimo ndetse akurikiranyweho ibyaha byo kugambanira igihugu ndetse ubu afungishije ijisho.

Mbere y’itangazwa ry’iseswa rya guverinoma, umutekano wari wakajijwe mu murwa mukuru Juba. Abasirikare n’abakozi bashinzwe umutekano babujije abakozi bamwe kwinjira mu nyubako za leta, mu gihe abasirikare bagaragaye barinze ibice bitandukanye by’umujyi.

Umukozi wo mu nzego za leta yabwiye BBC ko abakozi bari bagiye ku kazi basubijwe inyuma basabwa gusubira mu ngo zabo.

Muri Kamena 2026, Ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, Sudan People’s Liberation Movement in Opposition (SPLM-IO), ryari ryatangaje ko ritazitabira ibikorwa by’amatora mu gihe hari ibibazo bitarakemuka bijyanye n’amasezerano y’amahoro yo mu 2018.

Umuryango ushinzwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ayo masezerano, Reconstituted Joint Monitoring and Evaluation Commission (RJMEC), wavuze ko Sudani y’Epfo yinjiye mu “cyiciro gikomeye” kandi usaba impande zose gukomeza ibiganiro bigamije kugera ku matora yizewe.

Amasezerano y’amahoro yo mu 2018 yari agamije kurangiza amakimbirane hagati ya Salva Kiir na Riek Machar, ariko ibibazo bitandukanye byatumye igihe cy’inzibacyuho gikomeza kwiyongera. Igihe giheruka kongerwa cyari giteganyijwe kurangira ku wa 22 Gashyantare 2027.

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir, yasheshe Guverinoma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages