Ku wa 9 Ukwakira nibwo Minisitiri ushinzwe itangazamakuru muri iki gihugu, Michael Makuei Lueth, yavuze ko guverinoma yafashe umwanzuro wo guhindura ifaranga.
Yagize ati “Guverinoma yafashe umwanzuro w’uko ifaranga rigomba guhindurwa, ibi ni ukugira ngo tuvugurure urwego rwacu rw’ubukungu, tuzatangira gukoresha ifaranga rishya mu gihe icyo aricyo cyose, aya ni amakuru agenewe abaturage kandi bazahabwa igihe ntarengwa.”
Nyuma y’iminsi itanu uyu mu Minisitiri atangaje ibi, Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir yahakanye iby’aya makuru avuga ko nta gahunda ihari yo guhindura ifaranga rikoreshwa muri iki gihugu, ko icyari gihari “ari igitekerezo cyatanzwe ngo cyigweho n’inzobere mu by’ubukungu.”
Uyu mukuru w’igihugu yavuze ko iyi ari agahunda y’igihe kirekire, ko ariko itigeze yemeranywaho. Kuva byatangira guhwihwiswa ko ifaranga ry’iki gihugu rigiye guhinduka ngo ryahise ritangira guta agaciro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!