00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda zigishije abagore b’i Malakal kubaka rondereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 December 2017 saa 12:05
Yasuwe :

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zigishije abagore bo mu nkambi ya Malakal irindirwamo abasivili, kubaka amashyiga ya rondereza, mu rwego rwo kubarinda ihohoterwa bashobora guhura na ryo bagiye gutashya inkwi.

Abagore 26 bo mu bwoko bw’aba-Shilluk n’aba-Nuer ni bo bahawe amahugurwa ya mbere ngo bazahugure abandi, aho na bo ibyo bigishijwe bamaze kubyigisha bagenzi babo bagera kuri 80, muri iyo nkambi.

Kuba nta mashyiga yo guteka hakoreshejwe Gas mu nkambi irindirwamo abasivili, bituma abagore babura uko bateka, bakajya gutashya inkwi mu bice bitandukanye byo hanze y’inkambi, ibintu bishobora kubakururira ibyago binyuranye.

Nkuko bitangazwa n’ingabo z’u Rwanda muri Sudani y’Epfo, kwigisha aba bagore gukora rondereza bigamije gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina nko gufatwa ku ngufu rishobora gukorerwa abagore mu gihe bagiye gutashya ahantu kure inkwi zo gutekesha.

Mu rwego rwo kwirinda ibi byago, Umuyobozi ushinzwe uburenganzira bwa muntu amaze kuganira n’Umuyobozi ushinzwe ingabo zibungabunga umutekano i Malakal bemeranyijwe gushaka igisubizo cyo gukora rondereza, abasirikare ba Rwanbatt 2, babifiteho ubumenyi baratoranywa ngo bafashe mu ishyirwa mu bikorwa ry’uyu mushinga.

Ni umushinga mwiza ingabo z’u Rwanda zatangije i Malakal kandi ukaba waranishimiwe n’Umuyobozi w’Ingabo mu ruzinduko yagiriye muri iyi nkambi muri uku kwezi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages