Kuri uyu wa Mbere, ubuyobozi bw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo (UNMISS) bwatangaje ko abo basirikare batezwe igico n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, ubwo bari mu nzira berekeza i Pajut. Muri icyo gitero abandi bantu barindwi bakomeretse.
Mu bakomeretse harimo abasirikare batatu ba Loni, abapolisi babiri bo muri Polisi y’Igihugu ya Sudani y’Epfo ndetse n’abakozi babiri b’abasivili bakorera ubutumwa bwa Loni.
UNMISS yatangaje ko yahise yohereza umutwe w’ingabo wihariye ushinzwe gutabara byihuse kugira ngo ugenzure umutekano w’ako gace ndetse ufatanye n’inzego ziri mu bikorwa byo gutabara.
Umuyobozi wa UNMISS, Anita Kiki Gbeho, yamaganye icyo gitero, avuga ko kwibasira abakozi b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo bidakwiriye kwihanganirwa.
Ati “Urugomo nk’uru rwibasira abakozi ba UNMISS bari gukora akazi ko gushyigikira amahoro muri Sudani y’Epfo ntirwakwihanganirwa.”
Ubutumwa bwa Loni bwahamagariye ko hakorwa iperereza ryihuse kuri iki gitero, bunavuga ko ibitero bigabwa ku basirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bishobora kuba ibyaha by’intambara hashingiwe ku mategeko mpuzamahanga.
Nubwo ibitero bigabwa ku bakozi ba Loni muri Sudani y’Epfo bidakunze kubaho, iki gihugu kimaze igihe gihura n’ibibazo by’umutekano muke birimo amakimbirane ashingiye ku moko ndetse n’imirwano ihuza ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!