Raporo ya Loni yo muri Nyakanga 2016 yashinjaga ingabo zayo kutuzuza inshingano zo kurinda abasivili i Juba ubwo ingabo za Leta zakozanyagaho n’iza Riek Machar wari Visi Perezida mu ntambara imaze imyaka itatu n’amezi atandatu ihanganishije impande zombi.
Umuyobozi wa Hoteli ‘Terrain’ byabereyemo, Mike Woodward, yabwiye urukiko ko abasirikare bari hagati ya 50 na 100 binjiyemo bagasambanya abagore bakoreraga imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu basaga batanu.
Umwe mu batangabuhamya nawe yavuze ko abantu bitwaje intwaro bateye muri ako gace, bitabaza ingabo za Loni bazisaba ubufasha ntihagira n’umwe ubatabara nk’uko BBC yabitangaje.
Umunyamategeko w’igisirikare cya Leta, Peter Malual Deng, yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) ko ibyaha abasirikare bashinjwa byose ari ibinyoma, abishinja ingabo za Machar bari bahanganye.
Iperereza ryagaragajwe rishinja ingabo za Loni gutererana abo banyamahanga, byanatumye uwari Umuyobozi w’ingabo zayo muri iki gihugu yirukanwa.
Ibi birego byanashyize igitutu kuri Leta ya Sudani y’Epfo yashinjwe gutinda gushyikiriza ubutabera abasirikare bakekwa. Iyo mirwano yamaze iminsi itatu, yasize abantu barenga 73 bishwe. Muri aba harimo 20 bari bashatse ubwihisho mu birindiro bya Loni ndetse n’abasirikare babiri bayo nabo bahasize ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO