Sudani y’Epfo:Abarinzi batandatu ba Visi Perezida bishwe n’inyeshyamba

Yanditswe na Mutangana Gaspard
Kuya 20 Kanama 2020 saa 05:16
Yasuwe :
0 0

Abarinzi batandatu ba Visi Perezida wa Sudani y’Epfo, James Wani Igga bishwe barashwe n’inyeshyamba ubwo imodoka yari ibatwaye yagwaga mu gico cy’Inyeshyamba. Babiri bo bakomeretse.

Umuvugizi wa Visi Perezida Igga, Kalisto Lado, yabwiye BBC ko ubwo iyi modoka yaraswaga, James Wani Igga atari ayirimo.

Iyi modoka yarasiwe mu gace ka Lobonok gaherereye mu majyepfo y’umurwa mukuru wa Sudan y’Epfo; Juba, ku mugoroba wo kuri uyu wa 3 taliki 18 Kanama 2020.

Imodoka aba barinzi bari barimo yangijwe bikomeye, inatwikwa n’inyeshyamba za NAS (National Salvation Front) nubwo zitarigamba iki gikorwa.

James Wani Igga ni umwe muri ba Vizi Perezida ba Sudani y’Epfo akaba ashinzwe ubukungu.

Abarinzi batandatu ba James Wani Igga bishwe n'inyeshyamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .