00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani y’Epfo: Imirwano yatumye Abanyarwanda bahungira ku birindiro bya Loni

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 19 December 2013 saa 08:05
Yasuwe :

Abanyarwanda bari muri Sudani n’Epfo bahungiye ku birindiro by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni biherereye i Juba mu murwa mukuru w’iki gihugu, mu gihe imirwano ikomeje hagati y’ingabo za Leta kuva ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2013.
Amakuru dukesha The New Times avuga ko nta mubare ufatika w’Abanyarwanda bahunze n’uw’ababa muri iki gihugu uramenyekana kugeza ubu, uretse ko abenshi bariyo ari abajyanyweyo n’ubucuruzi n’abakozi ba Loni b’abasivili.
Raporo yatanzwe na Loni (…)

Abanyarwanda bari muri Sudani n’Epfo bahungiye ku birindiro by’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni biherereye i Juba mu murwa mukuru w’iki gihugu, mu gihe imirwano ikomeje hagati y’ingabo za Leta kuva ku Cyumweru tariki ya 15 Ukuboza 2013.

Amakuru dukesha The New Times avuga ko nta mubare ufatika w’Abanyarwanda bahunze n’uw’ababa muri iki gihugu uramenyekana kugeza ubu, uretse ko abenshi bariyo ari abajyanyweyo n’ubucuruzi n’abakozi ba Loni b’abasivili.

Raporo yatanzwe na Loni ivuga ko umubumbe wabamaze guhungira ku birindiro byayo bagera ku bihumbi 20, kuko ari byo bikomeje gutanga ubufasha mu gihe ambasade nyinshi z’ibihugu by’u Burayi na Amerika zafunze imiryango zigasaba n’abaturage baturutse muri ibyo bihugu kuva mu gihugu byihuse.

Gusohoka muri iriya mirwano ntibyari byoroshye, kuko yatumye n’indege zimwe na zimwe zihagarika ingendo zerekeza muri Sudani y’Epfo harimo n’iziva mu Rwanda zerekezayo.

Ikibuga cy’indege cyari cyafunzwe ku wa 16 Ukuboza nyuma cyongera gufungurwa ariko bimwe mu bigo bitwara abagenzi bitinya kongera gusubukura ingendo ku bw’umutekano muke, uretse ko RwandaAir yo byavuzwe ko yasubiyeyo.

Igishobora kuba cyateye Abanyarwanda guhita bahungira mu birindiro bya Loni ni uko u Rwanda rutaragira Ambasade muri Sudani y’Epfo.

Uwitwa Gisele Ingabire wakoraga muri ‘Restaurant’ muri Juba wahungiye ku birindiro bya Loni, avuga ko nta bucuruzi bukigenda muri Juba mu gihe benshi mu baturutse mu Rwanda na Uganda ari ho baranguriraga. Ingabire ati “Imirwano yatangiye ari nijoro turi mu nzu zacu. Ibyakurikiyeho kwari ukurwanira uko tuzagera ku birindiro bya Loni; Abanyarwanda 30 turi kumwe ku birindiro bimwe abandi bahungiye ku bindi birindiro.”

Parfait Gahamanyi ukuriye ‘Diaspora’ muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yemeza ko mu bibazo nk’ibi u Rwanda rukwiye kureba uburyo rukoresha Ambasade yarwo yo muri Sudani (Khartoum) cyangwa iri Uganda (Kampala) mu gucyura aba Banyarwanda. Gahamanyi ati “Niba hakenewe kugaruza Abanyarwanda bari muri iki gihugu hakwiye kwifashishwa Ambasade z’u Rwanda ziri Khartoum na Kampala ariko ndabona aya mahitamo ataratekerezwaho.”

Kugeza ubu nta makuru aramenyekana y’Umunyarwanda wiciwe cyangwa wakomerekeye muri iyi mirwano, nubwo bivugwa ko abamaze kuyisigamo ubuzima muri rusange bagera kuri 500.

Perezida wa Sudani y’Epfo, Salva Kiir avuga ko barimo kugerageza guhagarika kudeta bikekwa ko yaba yarateguwe n’uwari Visi Perezida we Riek Machar wakuwe ku butegetsi muri Nyakanga 2013.

Ikinyamakuru The East African kivuga ko Riek Machar avuga ko atari we wihishe inyuma y’isubiranamo ry’abasirikare ba Guverinoma, ati “Ibyabaye i Juba nta ruhare nabigizemo kuko ni ubwumvikane buke hagati y’ingabo zirinda Perezidansi, ntibyari kudeta.”

Umunyamabanga Mukuru wa Loni Ban Ki-moon arasaba Salva Kiir kugarura amahoro akoresheje ububasha ahabwa n’ubuyobozi akabungabunga umutekano w’abasivili byihuse atarobanuye amoko cyangwa inkomoko.

Yogereho ko Perezida Kiir agomba kwiga byihuse no ku basirikare be agacyaha abafite imyitwarire mibi. Kugeza ubu The New Times ivuga ko Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro i Khartoum muri Sudani zaba ziteganya gutanga ubufasha i Juba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages