Ibi ni ibyatangajwe n’inzego zikora ubutabazi muri iyi ntara ku wa 11 Kanama 2025, zisobanura ko mu rukerera rwo kuri uwo munsi ari bwo umutwe wa RSF wagabye igitero ku nkambi ya Abu Shouk iri mu Mujyi wa El- Fasher.
Buti "Abarenga 40 bapfuye abandi 19 barakomereka."
Darfur ni kamwe mu duce twibasiwe n’uyu mutwe cyane nyuma yo kuva mu Murwa Mukuru wa Sudani, Khartoum, dore ko iyi ntara hafi ya yose iyoborwa n’umutwe wa RSF uretse Umujyi wa El-Fisher ukiyobowe n’Ingabo za Sudani.
Iyi ntambara igiye kumara imyaka itatu, kuva yatangira mu 2023 imaze kwica ababarirwa mu bihumbi 160, abandi miliyoni 12 barahunga, barimo miliyoni zirindwi zahungiye hanze y’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!