00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani: Minisitiri w’Intebe yeguye

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 January 2022 saa 07:34
Yasuwe :

Minisitiri w’Intebe wa Sudan Abdalla Hamdok yeguye ku nshingano ze mu ijambo yagejeje ku baturage arinyujije kuri Televiziyo y’Igihugu kuri iki Cyumweru.

Hamdok uherutse gufungwa n’igisirikare nyuma yo kumuhirika ku butegetsi mu Ukwakira 2021 akongera akabusubizwaho, amaze iminsi ari ku gitutu cy’abaturage bamushinje ubugambanyi no gukorana n’abasirikare bahiritse ubutegetsi.

Uyu mugabo ubwo yari muri gereza amaze guhirikwa n’abasirikare, abaturage barigaragambije basaba ko afungurwa. Byabaye ngombwa ko abasirikare basubira kuganira na we, bemeranya ko asubirana ubutegetsi ariko abaturage ntibabyishimiye kuko bashakaga ko igisirikare kiva mu miyoborere yose y’inzego za politiki z’igihugu.

Abasesenguzi bavuze ko kwegura kwa Hamdok ari ikindi gikomere kuri Sudani imaze imyaka ibiri mu bibazo nyuma y’ihirikwa rya Perezida Omar al-Bashir mu 2019.

Hamdok yavuze ko yeguye kubera ko igihugu kiri ahantu habi ku buryo nta yandi makiriro ahari uretse kwegura.

Yavuze ko ntako atagize ngo igihugu agisubize mu murongo ariko bikaba iby’ubusa.

Ibyo Hamdok yari yemeranyije n’igisirikare ubwo cyamufungaga mu Ukwakira, harimo kuyobora Guverinoma y’inzibacyuho kugeza ubwo amatora azabera. Icyakora ntabwo igihe iyo nzibacyuho izarangirira kiramenyekana.

Kuva haba ihirikwa ry’ubutegetsi ryo mu Ukwakira imyigaragambyo yabaye muri Sudani imaze kugwamo abantu 50.

Abdalla Hamdok yavuze ko yagerageje gutabara Sudani ariko bikanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages