Iyi ndege yahaguye ku ya 1 Gashyantare 2026, ivuye mujyi wa Port Sudan yerekeza i Khartoum.
Bibaye mu gihe hari hashize imyaka igera kuri itatu iki kibuga nta ndege zikigwaho kubera intambara guverinoma ya Sudani ihanganyemo n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF) guhera mu 2023.
Mu Ukwakira 2025, indege yagerageje kugwa kuri iki kibuga gusa ntibyayihiriye kuko yakurikijwe amasasu ya drones z’umutwe w’itwaje intaro wa RSF.
Impuguke mu bijyanye n’ingendo zo mu kirere zigaragaza ko ikorwa ry’uru rugendo ari ikimenyetso cyo kwereka ibihugu byari bisanzwe bigirira ingendo muri Sudani ko umutekano wagarutse nk’uko Roland Marchal yabivuze.
Ati “ Guverinoma iri kugerageza kwerekana ko yisubije ibikorwa by’ubuyobozi ndetse umutekano wagarutse. Ubu birashoboka kwakira abantu benshi ariko icya mbere ni ukubona inkunga mpuzamahanga izabafasha kongera kubaka umujyi.”
Kuva mu 2023 iyi ntambara yatangira, abarenga ibihumbi 150 bahasize ubuzima, miliyoni 13 bava mu byabo, ndetse bituma igihugu cyibasirwa n’amapfa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!