Izi ngabo zatangaje ko iki kibuga kizafungurwa mu Ukwakira 2025.
Ifungurwa ry’iki kibuga rizajyana no kugarura ibikorwa bya politiki n’inzego z’ubuyobozi mu Murwa Mukuru nyuma y’igihe byimuriwe mu Mujyi wa Port Sudan.
Ibikorwa byo gusana ibice by’iki kibuga byari byarangijwe n’intambara birarimbanyije ku buryo iki kibuga kizaba cyujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga, nkuko byavuzwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w’izi ngabo, Ibrahim Jaber.
Yagize ati “Turi mu bikorwa bya nyuma byo gusana imihanda, aho abagenzi bategerereza, ndetse turi kugaruramo ibikorwa by’ibanze nk’amazi n’umuriro ku buryo Ikibuga cy’Indege cya Khartoum cyizaba cyarangiye mu Ukwakira.
Iki kibuga cyari cyarangijwe n’ibikorwa by’intambara byabereye muri uyu mujyi, ubwo Ingabo za leta ya Sudani zahanganaga n’Umutwe wa Rapid Support Force(RSF) bikarangira uyu mutwe wigararuye uyu mujyi mu 2023.
Muri Werurwe 2025 nibwo Ingabo za Leta ya Sudani zatangiye kwisubiza uyu mujyi ndetse zirawugenzura wose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!