Ayo masezerano basinye yemeza imyaka ibiri igihugu kiyobowe n’abasivile kugira ngo hategurwe amatora azasiga ubutegetsi buhawe abasivile.
Aya masezerano aje nyuma y’imyaka igera kuri ine Omar al Bashir wayoboraga Sudani akuwe ku butegetsi. Mu Ukwakira umwaka ushize, igisirikare kiyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan cyahiritse ku butegetsi Guverinoma y’inzibacyuho yari yashyizweho.
Nubwo impande zitavuga rumwe zasinye amasezerano, imyigaragambyo yubuye mu Murwa Mukuru Khartoum, abaturage bagaragaza ko batayashyigikiye kuko icyo bashaka ari uko igisirikare kirekura ubutegetsi, kandi abagize uruhare mu guhirika Guverinoma y’inzibacyuho bakabiryozwa.
Impungenge zigihari ni uko amasezerano yasinywe atagira icyo avuga ku kuvugurura inzego z’umutekano zigifite ijambo rinini mu miyoborere ya Sudani.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!