France 24 yanditse ko intambara hagati y’ingabo za Leta n’abarwanyi b’umutwe wa Rapid Support Forces yakaze cyane mu gace ka Kordofan gakungahaye ku mabuye y’agaciro.
Ibitero byagabwe ku masoko ya Abu Zabad na Wad Banda. Umuganga wo mu Bitaro bya Abu Zabad, bike mu bigitanga serivisi muri aka gace, yavuze ko hari abantu 59 bakomerekeye muri iki gitero. Yavuze ko 30 muri bo bagihabwa ubuvuzi.
Umuturage witwa Hamad Abdullah yavuze ko yagize uruhare mu gushyingura abantu 20 nyuma y’ibitero bya drones za leta byagabwe mu mujyi wa Abu Zabad.
Ati “Bane muri bo bari abo mu muryango wanjye bakoraga mu isoko.”
Umwe mu bagize igisirikare yahakanye ibi birego avuga ko Leta itarasa ku baturage.
Intambara imaze imyaka hafi itatu ihanganishije ingabo za Leta n’iza RSF yahitanye benshi ndetse abarenga miliyoni 11 bava mu byabo. Loni ihamya ko iyi ntambara ari yo yavanye abantu benshi mu byabo kandi igateza inzara mu baturage.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!