Umubare w’abashimuswe wiyongereye ku ku bandi 89, byari byatangajwe ko bashimuswe mu cyegeranyo cya UNICEF ukwezi gushize. Ikaba kandi yari yatunze agatoki umutwe w’ingabo ufitanye isano na Leta.
Sudani y’amajyepfo ni igihugu cyazahajwe n’intambara y’abasivili hagati y’abashyigikiye Perezida Salva Kiir n’intagondwa ziyobowe n’uwahoze ari Visi-Perezida Riek Machar.
Imiryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ikaba ishinja impande zombi gukoresha abana mu gisirikare.
Nkuko bitangazwa nIshami ry’Umuryngo w’Abibumbye ryita ku Burezi (UNICEF) ngo abo bana bashimuswe n’umutwe mushya witwa SHILLUK, uyobowe na Johnson Oloni. Ariko Leta ikaba iherutse gutangaza ko idategeka uwo mutwe.
Uhagarariye UNICEF muri Sudani y’Epfo Jonathan Veitch, yagize ati “Dufite ubwoba ko abana bava mu mashuli bajya ku murongo wa mbere mu ntambara.”
Abatangabuhamya babwiye Umuryango w’Abibumbye ko babonye abana bari mu kigero cy’imyaka 12 batwaye imbunda.
Iryo shimutwa ryabereye mu gace gakungahaye ku mavuta kitwa Wau Shilluk. Umuryango w’Abibumbye wemeza ko umwaka ushize abana bagera ku 12000 bakoreshejwe mu ntambara yo muri Sudani.
Abagera kuri miliyoni 1.5 bakuwe mu byabo n’imirwano iri kubera mu gihugu, na ho abagera kuri miliyoni 2.5 bakaba bafite ikibaza cy’ibiryo bidahagije.



















TANGA IGITEKEREZO