00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sudani: Abarenga 100 bishwe n’ibisasu byarashwe mu mujyi wa Omdurman

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 15 January 2025 saa 05:56
Yasuwe :

Abantu bagera ku 120 bishwe n’ibisasu byarashwe ku wa 14 Mutarama mu gace ka Dar-Salam gaherereye mu mujyi wa Omdurman, hafi y’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum.

Umuryango w’abakorerabushake wa Ombada Emergency Response Room watangaje ko uyu mubare ari uw’agateganyo kuko abapfuye bashobora kwiyongera bitewe n’uko ibikorwa by’ubutabazi biri kugenda gake.

Kugeza ubu, ingabo za Sudani zigenzura igice kinini cya Omdurman, mu gihe umutwe witwaje intwaro wa RSF ufite ibice bimwe na bimwe by’uyu mujyi.

Mu byumweru bishize, ingabo za Sudani zongereye ibitero bigamije kwisubiza umujyi wa Omdurman wose, aho zivuga ko zimaze gufata uturere dutatu ndetse zinafata zimwe mu ntwaro za RSF.

Umwe mu batuye yafi y’ahabereye imirwano yavuze ko ibisasu biraswa hirya no hino, bikica abantu, bikangiza imitungo yabo. Ati “Imirwano imaze igihe kirekire yahinduye aka gace amatongo, kandi abaturage bakomeje kwicwa n’amasasu, andi agwa ku nzu zabo.”

Impande zombi zishinjwa kurasa buhumyi, ari na byo bituma abaturage bakomeza kubura ubuzima, imitungo yabo ikangirika. Ibi byatumye imiryango y’ubutabazi myinshi ifunga imiryango, abaturaga babura ababafasha.

Intambara y’ingabo za Leta ya Sudani ziyobowe na Gen Abdel Fattah al-Burhan, n’umutwe wa RSF urwanya ubutegetsi buriho yatangiye muri Mata 2023. Ababarirwa mu bihumbi 150 ni bo bamaze gupfa.

Umuryango w’Abibumbye wavuze ko iyi ntambara ari kimwe mu bibazo bikomeye bihangayikishije Isi. Ugaragaza ko uretse abapfa n’abahunga, abagera kuri miliyoni 24,6 bugarijwe n’inzara muri iki gihugu bugarijwe n’inzara.

Inzu nyinshi z'abari batuye mu duce twabereyemo imirwano zarasenyutse
Imibare y'abatakariza ubuzima muri iyi ntamabara izamuka umunsi ku wundi
Abaturage ba Sudani baratabarizwa bitewe n'inzira ikomeje kubibasira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .