Iyo sosiyete kuri iki cyumweru yashyize hanze inyandiko nshya igaragaza uko izacunga icyo kibuga kikungukira Kenya ariko abagize Kawu babitera utwatsi.
Adani yiyemeje gushora miliyari 1.8 z’amadolari mu kuvugurura ikibuga cy’indege, hanyuma igatanga 18% mu mirimo yo kubaka ibikorwaremezo bikenewe kuri icyo kibuga cy’indege. Izahabwa kugicunga mu gihe cy’imyaka 30, nayo yoroherezwe mu bijyanye n’imisoro.
Muri ayo masezerano kandi, Guverinoma ya Kenya ntabwo yemerewe kubaka ikindi kibuga cy’indege ngo kitabangamira ikizaba gicungwa na Adani.
Abagize ishyirahamwe Kawu bavuga ko ayo masezerano nta nyungu abanya-Kenya bayafitemo, ariyo mpamvu bakomeje kwigaragambya basaba ko asubirwamo.
Umunyamabanga Mukuru wa Kawu, Moss Ndima yavuze ko Adani ikwiriye kwamburwa iryo soko kuko harimo ubutakamutwe bwinshi.
Yavuze ko bitumvikana uburyo Adani yahawe isoko nta piganwa ryabayeho, ngo n’izindi sosiyete zibifitiye ubushobozi zihatane.
Kawu yahawe iminsi icumi yo kugira icyo ivuga kuri raporo nshya ya Adani igaragaza uburyo bazacunga ikibuga cy’indege cyitiriwe Jomo Kenyatta, icyakora iryo shyirahamwe ryahise ribitera utwatsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!