Mu Ukuboza 2025, Israel yatangaje ko ishyigikiye ubwigenge bwa Somaliland, inayizeza ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu. Ibyo byababaje Leta ya Somalia n’ibindi bihugu byinshi, byamagana icyo cyemezo.
Icyemezo cya Israel cyari intsinzi kuri Somaliland, igaragaza ko ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwemeza ubwigenge bwayo ku rwego mpuzamahanga.
Minisitiri mu biro bya Perezida wa Somaliland, Khadar Hussein Abdi, yagize ati “Twiteguye guha Amerika uburenganzira bwihariye. Tunemera igitekerezo cyo guha Amerika ibirindiro bya gisirikare.”
Minisitiri Hussein yagaragaje ko Somaliland yizeye ko Amerika izemera icyifuzo cyayo, na yo igatera intambwe nk’iyo Israel yateye mu mpera z’umwaka ushize.
Somaliland yiyometse kuri Somalia mu 1960 ubwo yigobotoraga ubukoloni bw’Abongereza. Kubera imvururu zaranze Somalia mu myaka yakurikiyeho zatumye abo muri Somaliland bashaka kongera kuba bonyine mu 1969.
Mu 1980, abo muri Somaliland bashinjaga Leta ya Somalia kubatoteza baremye umutwe witwaje intwaro wa SNM (Somali National Movement) wari ugamije guhangana n’ubutegetsi bwa Siad Barre kugira ngo yemere ko ubutaka bwabo busubirana ubwigenge.
Mu 1991, SNM yakuyeho ubutegetsi bwa Barre, itangaza ubwigenge bwa Somaliland. Kuva ubwo, yubatse inzego zayo za politiki n’imiyoborere, inzego z’umutekano zayo, igira n’ifaranga ryayo.
Kuva kera, Amerika yagaragaje ko ishyigikiye ubwigenge bwa Somalia yose, inayifasha kurwanya ibikorwa by’iterabwoba biyugarije ibinyujije mu bikorwa bya gisirikare bitaziguye no mu nkunga inyuza mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Amerika ntiri mu bihugu byamaganye icyemezo cya Israel cyo gushyigikira ubwigenge bwa Somaliland, ibyatumye bamwe bibaza niba na yo idashobora kuyishyigikira mu gihe kizaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!