Perezida Hassan Sheikh Mohamud yabigaragaje ku wa kane, ku ya 21 Nyakanga, ubwo Arusha muri Tanzania haberaga inama ihuza abakuru b’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, EAC.
Mu magambo ye yavuze ko mu izina ry’igihugu cye bashaka kwinjira muri uyu muryango ukomeye wa EAC.
Mohamud yavuzeko bizaba ari inzozi zibaye impamo umunsi igihugu cye kizaba kinjiye muri uyu muryango bidasubirwaho.
Mu myaka hafi 10 ishize, igihugu cya Somalia cyashatse kwinjira mu muryango wa EAC ariko k’ubw’impamvu zitandukanye ntibyakunda.
Perezida Mohamud, yagize ati “Inzozi zacu kuva kera ni ukuba bamwe muri uyu muryango ukomeye kandi turashaka gukabya izo nzozi. Somalia ibarizwa muri Afurika y’u Burasirazuba kandi nta gihugu muri birindwi biri hano [mu nama] kidafite aho gihuriye na yo haba mu bucuruzi, abaturage ubwabo ndetse n’ubundi buryo ubwo ari bwo bwose.”
Yakomeje avuga ko hari byinshi ibihugu byo muri uyu muryango byafashije Somalia gukomeza kwema ndetse babiha agaciro cyane.
Yashimagiye ko uburyo bwiza bwo kubitura iyo neza ari ukuba bamwe muri bo maze bagatanga umusanzu wabo kuko yizera ko babifitiye ubushobozi.
Mohamud yavuze ko igihugu cye kiri mu bikize muri Afurika y’u Burasirazuba ko gifite hafi hegitari miliyoni 10 z’ubutaka bwo guhingwa, umutungo uhagije wo mu nyanja, amatungo, n’ibindi.
Somalia yatanze ubusabe bwo kwinjira muri uyu muryango muri Gashyantare mu 2012. Nyuma yo kwemererwa kwinjira muri EAC kwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, iki gihugu gishaka kuba umunyamuryango wa munani.
Imyanzuro igaragaza ko inama yamenyeshejwe ko igenzura ku rugendo rwo kwakira Somalia muri EAC ritaratangira, maze isaba inama y’abaminisitiri ba EAC gutangiza icyo gikorwa, bakazatanga raporo ku nama itaha.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!