Abantu barenga ibihumbi 200 bavanywe mu byabo mu gihembwe cya kabiri cya 2026, mu gihe igihugu cyari gihanganye n’amapfa akomeye. Ikibazo cy’imvura nke kimaze ibihe byinshi cyateje ikibazo cy’ibura ry’amazi, imyaka irangirika ndetse n’amatungo arapfa.
PAM yagize iti “Iyi mibare si imibare gusa: ni imiryango yakoresheje uburyo bwose yari isigaje kugira ngo ibashe kubaho.”
Izamuka ry’ibiciro bya lisansi n’ibiribwa, ryiyongereyeho ingaruka zatewe n’intambara yo mu Burasirazuba bwo Hagati, byongereye uburemere bw’iki kibazo.
Somalia kandi ihanganye n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Cyisilamu wa Al-Shabaab ndetse n’imirwano iba ahantu hatandukanye hagati y’imitwe yitwaje intwaro.
Iki kibazo kirushaho gukomera mu nkambi z’abakuwe mu byabo ziri i Baidoa, mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’igihugu, aho umuryango w’abaganga batagira umupaka (MSF) ukorera.
MSF yavuze ko umwe mu bana babiri bari muri izo nkambi afite imirire mibi ikabije, mu gihe umwe muri bane afite imirire mibi ikabije cyane. Uwo muryango wavuze ko kimwe cya gatatu cy’imiryango ibasha kubaho ifata ifunguro rimwe gusa ku munsi.
Umujyanama mu by’ubuzima muri MSF, Mitchell Sangma, yavuze ko mu gihembwe cya 2026 bari bamaze kwakira abarwayi barenga 80% by’abo bakiriye umwaka ushize.
Yabwiye RFI ati “Ikiduhangayikishije si umubare gusa, ahubwo ni n’uburemere bw’ibi bibazo. Aba ni abana barwaye cyane, bafite ibibazo byinshi by’ubuzima.”
Yavuze ko benshi muri bo bafite n’indwara z’ibyorezo zirimo iseru n’agakoko ka diphtheria.
Sangma yavuze ko abana bavurirwa mu bitaro akenshi bongera kugaruka nyuma yo gusubira mu nkambi aho babura ibiribwa bihagije ndetse n’amazi meza yo kunywa.
Ishami mpuzamahanga rishinzwe kugenzura ibijyanye no kwihaza mu biribwa (IPC) ryatangaje muri Gicurasi ko imfashanyo z’ibiribwa zageraga kuri 12% gusa by’abantu miliyoni esheshatu bahanganye n’ibura rikabije ry’ibiribwa.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF) ryatangaje ko ibigo by’ubuzima n’imirire birenga 200 byafunze, risobanura ko riri guhura n’ibibazo by’igabanuka ry’ingengo y’imari bitigeze bibaho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!