Igisasu cya mbere cyaturikiye mu modoka yarimo umwiyahuzi wari hafi y’Ibiro bya Minisiteri y’Umutekano ikindi giterwa hafi y’ahari ibiro bya Perezida aho polisi isakira abagiye kubyinjiramo.
Umukuru wa Polisi Maj. Nur Ali yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuteurs, ko nyuma y’uko igisasu cya mbere cyari cyaturitse mu masaha ya mu gitondo, kuri iki gicamunsi hongeye guturika ikindi nabwo mu gace kamwe.
Umuyobozi ushinzwe ikigo gitwara indembe kwa muganga, Amin Ambulance, Abdikadir Abdurrahman yahamije ko bajyanye abantu 17 ku bitaro aho bari bakomeretse cyane.
Intagondwa zo mu mutwe wa Al-Shabaab zimaze imyaka zigamba ibitero bitandukanye zigaba muri Somalia n’ubwo ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe bikomeza gushaka uburyo bwo kongera Ingabo zo kubihashya.



















TANGA IGITEKEREZO