00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somalia: Ibigo byita ku bana bazahajwe n’imirire mibi biri gufungwa umusubirizo

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 August 2026 saa 03:50
Yasuwe :

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bama, Unicef ryatangaje ko muri Somalia inzara ikomeje kuzamura ubukana ndetse ibigo bitanga ubufasha ku bana bafite imirire mibi bikomeje gufunga imiryango kubera igabanyuka rikomeye ry’imfashanyo byahabwaga

UNICEF yatangaje ko hafi abana miliyoni 1,9 muri Somalia bazahura n’ikibazo cy’imirire mibi muri uyu mwaka. Umubare w’abana bashyirwa mu bigo nderabuzima bafite imirire mibi ikabije n’ibindi bibazo by’ubuzima wiyongereyeho 32%.

Kugeza ubu, ibigo 205 by’ubuzima n’imirire byamaze gufungwa nyuma y’igabanuka rikomeye ry’imfashanyo zigenerwa ibikorwa by’ubutabazi. UNICEF yavuze ko ibigo bigera kuri 618 bishobora guhagarika ibikorwa mu gihugu hose niba nta zindi nkunga zibonetse.

Umuvugizi wa UNICEF, James Elder, yavuze ko gufungwa kw’ibigo byita ku mirire bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bana n’ababyeyi babo.

Ati “Ibigo bike bisobanuye ingendo ndende ku babyeyi n’abana babo; ingendo ndende zituma ubuvuzi butinda kuboneka, kandi gutinda kuvurwa bituma indwara zikomera ndetse bikongera ibyago byo kwandura indwara zishobora kwirindwa.”

Elder yavuze ko iki atari igihe cyo kugabanya inkunga itangwa mu bikorwa by’ubutabazi kuko Somalia ihanganye n’ibibazo byinshi birimo amapfa akaze mu bice byo mu majyaruguru, intambara n’abantu benshi bavuye mu byabo.

Raporo igaragaza ko amafaranga akoreshwa mu kurwanya imirire mibi ikabije mu bice bimwe bya Somalia yagabanyutseho hejuru ya 80% muri uyu mwaka. Ishami ry’Abaganga Batagira Umupaka (Médecins Sans Frontières) ryavuze ko iri gabanyuka ryatewe n’ihagarikwa ry’imfashanyo za Amerika ndetse n’izindi nkunga zo mu Burengerazuba bw’Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages