Itangazo yasohoye rigaragaza ko hari amakuru bakiriye ahamya ko abajura bakoresheje ikoranabuhanga (hackers) binjiye muri sisiteme ya Leta ya Somalia ikoreshwa mu gusaba visa batwara amakuru y’abantu barenga ibihumbi 35.
Inyandiko zasakaye ku mbuga nkoranyambaga zirimo amazina, amafoto, amatariki y’amavuko, aho abantu batuye n’ibindi.
U Bwongereza bwaburiye abagenzi ko "Ibibazo byo gusohoka hanze kw’amakuru biri kugenda bikomeza kandi bishobora gushyira hanze amakuru bwite umuntu ashyira muri sisitemu."
Buti "Tekereza ku ngaruka mbere yo gusaba visa koranabuhanga ukeneye mu rugendo rujya muri Somaliya."
Abayobozi ba Somaliya ntibaragira icyo bavuga kuri ibi bibazo, ariko Leta yavanye gahunda yo kwaka visa ku rubuga rwa evisa.gov.so ishyirwa ku rubuga rwa etas.gov.so, ariko ntibigeze batanga ibisobanuro by’icyo cyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!