00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Somali Airlines igiye kubura umutwe nyuma y’imyaka 35

Yanditswe na IGIHE
Kuya 16 August 2026 saa 05:46
Yasuwe :

Ikigo cya Somalia gishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege, Somali Airlines, kigiye kongera gusubukura ingendo nyuma y’imyaka 35 cyarahagaritse ibikorwa, ibifatwa nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’iki gihugu rwo kwiyubaka.

Guverinoma ya Somalia yatangaje ko iki kigo giteganya kongera gusubukura ingendo mu kwezi gutaha, nyuma yo guhagarika ibikorwa mu 1991 ubwo igihugu cyinjiraga mu ntambara.

Somali Airlines, yari izwi ku izina rya White Star, yakoraga ingendo zo mu gihugu no mu mahanga mbere y’uko ibikorwa byayo bihagarara nyuma y’ihirikwa rya Guverinoma ya Perezida Siad Barre mu 1991, ryakurikiwe n’imyaka myinshi y’intambara.

Mu rwego rwo kwitegura gusubukura ingendo, Guverinoma ya Somalia yaguze indege ebyiri zo mu bwoko bwa Airbus A320.

Minisitiri w’Ubwikorezi, Mohamed Farah, yavuze ko izo ndege ari intangiriro, kuko hari gahunda yo kongeramo izindi nibura ebyiri cyangwa eshatu kugira ngo iki kigo kibashe kwagura ingendo no guhangana n’ibindi bigo by’indege byo ku rwego mpuzamahanga.

Farah yavuze ko isubukurwa rya Somali Airlines ridakwiye gufatwa gusa nk’igikorwa cyo kongera kugurisha amatike no gutwara abagenzi, ahubwo ko ari ikimenyetso cy’urugendo Somalia imaze gukora mu kwiyubaka no kongera kwigirira icyizere.

Ati “Ibi ntabwo ari ukugura gusa indege ebyiri nshya za Airbus A320; ni ikimenyetso gikomeye cy’urugendo igihugu cyacu cyanyuzemo rwo kwihangana, kwiyubaka no kongera kugira ishema ry’igihugu.”

Yakomeje avuga ko iki kigo kizafasha cyane Abanya-Somalia baba hirya no hino ku Isi kubona ingendo zibahuza n’igihugu cyabo mu buryo bworoshye, ndetse kigafasha imiryango n’abacuruzi kugenda no gukorana neza.

Farah yavuze ko Abanya-Somalia bakora ingendo nyinshi, bityo ko kongera kugira ikigo cy’indege cy’igihugu bizaba ari intambwe ikomeye.

Ibi bije mu gihe Somalia imaze imyaka ishyira imbaraga mu kongera kubaka urwego rwayo rw’indege.

Mu 2018, iki gihugu cyasubiranye ububasha busesuye bwo kugenzura ikirere cyacyo, nyuma y’igihe cyari kimaze kigenzurwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iby’indege za gisivili, ICAO.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud aherutse no gufungura Ikibuga cy’Indege gishya cya Mogadishu giherereye mu gace ka Haawaay, biteganyijwe ko kizagabanya umubyigano ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Aden Adde ndetse gifashe umurwa mukuru kugira ikibuga cyujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Somali Airlines igiye kubura umutwe nyuma y’imyaka 35

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages