Uyu muyobozi yavuze ko uyu mushinga w’itegeko ugena ko uwaryamanye n’uwo bahuje ibitsina ashobora guhabwa igifungo cy’imyaka 10 nk’igihano gikomeye kurenza ibindi. Imike umuntu ashobora gufungwa ni itanu.
Ni icyemezo Minisitiri Ousmane Sonko yatangaje ku wa Kabiri tariki 24 Gashyantare 2026. Yavuze ko uyu mushinga w’itegeko wamaze gushyikirizwa abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Ati “Umuntu wese ukora iki cyaha kinyuranyije na kamere azahanishwa igifungo cy’imyaka 10 muri gerereza.”
Kuryamana kw’abahuje ibitsina bisanzwe ari icyaha muri Sénégal, gusa byahanishwaga igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’imyaka itanu.
Sénégal yongeye gushyira imbaraga mu guhana abaryamana bahuje ibitsina nyuma y’uko mu kwezi gushize Polisi yo muri iki gihugu yatangaje ko yataye muri yombi abagabo 12 bakekwaho iki cyaha. Kuva icyo gihe abamaze gufatwa barenga 30.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!