00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Ousmane Sonko yanze ko abayoboke b’ishyaka rye bajya muri guverinoma

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 June 2026 saa 08:47
Yasuwe :

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, Ousmane Sonko, yanze ko abayoboke b’ishyaka rye bajya muri guverinoma nshya iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Ahmadou Al Aminou Lo.

Sonko yatangaje ko mu gitondo cyo ku wa 1 Kamena 2026, yagiranye na Perezida Bassirou Diomaye Faye ikiganiro kirekire kijyanye n’abayoboke b’ishyaka Pastef bari bakwiye kujya muri guverinoma.

Uyu munyapolitiki wabaye Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko ikiganiro cye na Perezida Faye cyaranzwe n’impaka nyinshi, cyane cyane ku ngingo y’uko ishyaka rifite ubwiganze mu Nteko rigira uruhare runini mu rwego nyubahirizategeko.

Sonko yasobanuye ko Perezida Faye yanze ibyifuzo cy’ishyaka Pastef, bityo ko nta munyamuryango rizagira muri guverinoma nshya kandi ko nta Minisitiri uzajyamo nk’urihagarariye.

Nyuma yo kutumvikana kw’aba bombi, Perezida Faye wahoze muri Pastef yashyizeho abaminisitiri 30 bemeye kumushyigikira, barimo Yankoba Dieme wagizwe Minisitiri w’Ingabo na Cheikh Diba wagizwe Minisitiri w’Ubukungu, Imari n’Igenamigambi.

Mouhamadou Makhtar Cissé yagizwe Minisitiri w’Umutekano w’Imbere w’Imbere na Cheikh Niang wagizwe Minisitiri ushinzwe ukwishyira hamwe kwa Afurika, ububanyi n’amahanga n’Abanya-Sénégal baba mu mahanga.

Ubwo Sonko yari amaze gutorerwa umwanya wa Perezida w’Inteko tariki ya 26 Gicurasi, yagaragaje ko icyemezo Umukuru w’Igihugu yafashe cyo kumukura ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe no gushyiraho umusimbura ntaho gihuriye n’ishyaka Pastef.

Ibyo Sonko yatangaje byacaga amarenga ko atagifata Perezida Faye nk’umuyoboke wa Pastef kandi ko iri shyaka ritakivuga rumwe n’ubutegetsi buriho.

Aho politiki ya Sénégal ihagaze ubu herekana ko Perezida Faye ashobora gushinga ishyaka rye, kuko abanyamuryango benshi ba Pastef, cyane cyane abagize Inteko Ishinga Amategeko, bashyigikiye Sonko.

Ousmane Sonko yatangaje ko Perezida Faye yanze ibyifuzo bya Pastef bityo ko iri shyaka ritazahagararirwa muri guverinoma
Guverinoma yose ishyigikiye Perezida Faye mu gihe Inteko ishyigikiye Ousmane Sonko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages