Ibaruwa Visi Perezida wa Mbere w’Inteko Ishinga Amategeko ya Sénégal, Ismaila Diallo, yandikiye Abadepite bose ibamenyesha ko bazitabira imirimo y’inteko ku wa 26 Gicurasi saa Tatu zuzuye.
Ku murongo w’ibyigwa harihi ingingo ebyiri gusa, ni ukuvuga kwakira Depite Ousmane Sonko no guhora Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko.
Sonko yakuwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku wa 23 Gicurasi, kubera kutumvikana na Perezida Bassirou Diomaye Faye ku buryo bw’imitegekere y’igihugu.
Ku wa 24 Gicurasi, inshuti ye El Malick Ndiaye wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri Sénégal yahise yegura, amakuru akavuga ko bigamije guha Sonko uburyo bwo guhatanira kuyobora inteko y’iki gihugu.
Ishyaka Pastef rya Sonko rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko.
Mu gihe Sonko yatorerwa kuyobora Inteko Ishinga Amategeko, havuka ihangana ryeruye hagati ye na Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, bahoze ari inshuti magara.
Bimwe mu byo Sonko apfa na Faye ni uko amushinja kuba yarananiwe guhangana na ruswa ivugwa mu bakomeye muri iki gihugu cyane cyane Macky Sall wahoze ari Perezida, Sonko yifuza ko agezwa imbere y’ubutabera.
Sonko kandi ashinja Faye kuba yarananiwe kwishyura amadeni Sénégal ifite, ndetse no kuba ataragiye ashyigikira bimwe mu byemezo yafashe muri Guverinoma, ariko bikanengwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!