00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sénégal: Ishyaka riri ku butegetsi ryegukanye imyanya myinshi mu Nteko

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 November 2024 saa 11:20
Yasuwe :

Ishyaka Pastef riri ku butegetsi muri Sénégal , ryegukanye imyanya 130 mu myanya 165 igize Inteko Ishinga Amategeko.

Ni ibyavuye mu matora yabaye tariki 17 Ugushyingo nyuma y’uko Perezida Diaomaye Faye asheshe Inteko yari yuzuyemo abo mu mashyaka atavuga rumwe na we.

RFI yatangaje ko impuzamashyaka Takku Wallu irimo n’ishyaka rya Macky Sall wahoze ari Perezida, ryabonye imyanya 16 gusa mu gihe mu Nteko yasheshwe ryari rifitemo imyanya 83.

Amashyaka yatsinzwe afite amasaha 48 yo kujurira kugira ngo ibyavuye mu matora bisubirwemo cyangwa hafatwe indi myanzuro.

Ishyaka Pastef ryegukanye imyanya myinshi mu Nteko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .