00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Senegal: Hatowe Itegeko ryo guca burundu ikoreshwa ry’amashashi

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 22 April 2015 saa 08:38
Yasuwe :

Mu gihugu cya Senegal hatowe Itegeko rica burundu ikoreshwa ry’amashashi yangiza cyane ibidukikije kuko atinda kubora, aho biteganyijwe ko mu mezi atandatu ntawe uzongera kuyacuruza.

RFI dukesha iyi nkuru itangaza ko iryo tegeko ryatowe kuri uyu wa kabiri, rije nyuma y’uko iki gihugu cyagerageje guca ikoreshwa n’icuruzwa ry’amashashi mu mwaka wa 2002 ndetse na 2006 ariko ntibigerweho uko bikwiye.

Minisitiri w’ibidukikije Abdoulaye Balde yagize ati “ hatorwa iri tegeko kuri uyu wa kabiri, abagize inteko ishingamategeko bashyizeho amabwiriza abuza gukora, gutumiza mu mahanga, gucuruza ndetse no gukwirakwiza amashashi.”

Akomeza avuga ko amashashi agera kuri miliyoni eshanu akwirakwiza muri iki gihugu, aya mashashi kandi ajugunywa ahabonetse hose yangiza ubutaka, akongera impfu z’inyamaswa ziyarya ari nabyo biteza ingorane k’ubuzima bwa muntu.

Mu rwego rwo kugaragaza uburemere bw’iri tegeko hashyizweho ibihano birimo ihazabu y’amayero 30000 ndetse n’igifungo cy’imyaka 6 k’uzananirwa ku ryubahiriza.
Senegal ije yiyongera mu bihugu byaciye ikoreshwa ry’amashashi hagamijwe kubungabunga ibidukikije muri byo twavuga nk’u Rwanda rwashyizeho iri tegeko mu mwaka wa 2008.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages